Back to Scholarships

SCHOLARSHIP OPPORTUNITY

PUR University Deadline: October 25, 2026
SCHOLARSHIP OPPORTUNITY

About This Scholarship

ITANGAZO RYO KWIYANDIKISHA KWIGA WISHYURIRWA NA CHANCEN INTERNATIONAL

Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda (PUR), ku bufatanye na Chancen International Rwanda, inejejwe no kubamenyesha ko hari amahirwe ku bifuza kwiga bishyuriwe ikiguzi cy’uburezi (tuition fee gusa) binyuze mu Masezerano yo Gusangira Inyungu azwi nka Income Share Agreement (ISA). Chancen izishyura amafaranga y’ishuri mu gihe cyo kwiga. Nyuma yo kurangiza amasomo, umunyeshuri yiyemeza kuzishyura ijanisha runaka ry’amafaranga yinjiza.

Gahunda z’amasomo zitangwamo aya mahirwe ni izi zikurikira:
Bachelor of Development Studies in Peace Building and Development
Bachelor of Arts in Natural Resources and Environmental Management
Bachelor of Science in Urban Planning and Management
Bachelor of Science in Water Resources Management
Abifuza gusaba kwiga rimwe muri aya mashami bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
Kuba ari Umunyarwanda;
Kuba ari igitsina gore ni akarusho;
Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye n’impuzandengo y’amanota nibura 50%, amwemere gukomeza amashuri makuru ku barangije mu myaka ya 2025 na 2026;
Abanyeshuri barangije 2024 na mbere yaho bagomba kuba baratsinze neza nibura amasomo abiri y’ibanze (2 Principal Passes);
Abize amashuri yisumbuye hanze y’u Rwanda bagomba gutanga icyemezo cy’impamyabumenyi yabo (Equivalence Certificate).
Dosye y’umukandida igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira:
Kopi yemejwe na Noteri ya Certificate of Secondary Education, cyangwa Results Slip y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2026;
Kopi y’Indangamuntu y’u Rwanda;
Ifoto imwe (1) y’amabara, imeze nk’iyifashishwa kuri pasiporo.

Abanyeshuri babyifuza barasabwa kohereza ubusabe bwabo hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga banyuze kuri www.pur.ac.rw, maze bakohereza inyandiko zisabwa zose ziri muri PDF imwe. Itariki ntarengwa yo kwakira ubusabe ni 25 Ukwakira 2026.

Icyitonderwa

Abanyeshuri bazemererwa na PUR kwiga, bazasabwa kuzuza ibisabwa na Chancen, harimo kwitabira inama isobanurirwamo, ikanasinyirwamo amasezerano, umunyeshuri azitabira ari kumwe n’abishingizi be babiri (2).

Abanyeshuri bazemerwa na Chancen bazabimenyeshwa ku bufatanye bw’ibigo byombi, amasomo akazatangira muri Mutarama 2027.

Uwifuza kumenya amakuru yisumbuye kuri Chancen International Rwanda, yasura urubuga rwa www.chancen.international cyangwa agahamagara kuri izi nimero:

0788952655 / 0785150811

Bikorewe i Huye, ku wa 25 Nzeri 2026

Prof. Olu Ojedokun, FNIM
Umuyobozi wa PUR

Protestant University of Rwanda (PUR)
Huye District, Southern Province
Street No SH59S9+, Plot No 1
P.O. Box 619 Butare-Rwanda

Ready to Apply?

Don't miss this opportunity. Apply before the deadline.

Apply Now Get Help on WhatsApp

Scholarship Details

Organization

PUR University

Deadline

October 25, 2026

Category

NGO & Private Scholarships

Need Help?

We'll guide you through the application process.

Chat on WhatsApp